🛑 Ibyapa by'Umuhanda n'Ibisobanuro Byabyo
Menya amoko yose y'ibyapa bya Provisoire yanditse muri Database y'urubuga.

Umuhanda Utaringaniye
Umuhanda utaringaniye. Gisaba kugabanya umuvuduko kubera utugunguzi(dos d'ane) turi imbere. akenshi bagishyira ahantu hamanuka cyane

Umuhanda Unyerera
umuhanda unyerera cyane

Inkombe
Uguhinguka ku mwaro cyangwa inkombe. icyapa kiburira ko umuhanda wigereye inkombe y'uruzi cyangwa ikiyaga

Ifungana
Ifungana ry'umuhanda ibumoso. Umuhanda uragenda uba muto ku ruhande rw'ibumoso

Ifungana Ry'Umuhanda
ifungana ry'umuhanda iburyo. Umuhanda uragenda uba muto ku ruhande rw'iburyo

Ibyapa Biburira
Ifungana ry'umuhanda. Iki cyapa gisobanura umuhanda ugenda ugabanuka mu bugari .

IBYAPA BIBURIRA
icyapa kigaragaza amakona abiri cyangwa arenga irya mbere riri ibumoso

40 km / h
Umuvuduko ntarengwa ni 40km/h

IBYAPA BITEGEKA
Ntihanyurwa Ntihanyurwa mu byerekezo byombi

30
Iki cyapa gisobanura ko umuvuduko ntarengwa ari 30

IBYAPA BIYOBORA
Iki cyapa cyerekana inkomane banyuramo bazengurutse.

Ikoni Iburyo
Icyapa kiburira ko imbere hari ikoni ry'iburyo

Ikoni Ibumoso
Icyapa kiburira ko imbere hari ikoni ry'ibumoso