đźš— Provisiore Exam Online
Ikibazo 1 / 1
⏱️ Igihe: 20:00
1. Icyapa kimenyesha kugendera mu muhanda ubisikanirwamo gifite
A. Ishusho y'uruziga mw'ibara ritukura , ubuso bwera n'ikirango cy'umukara
B. Ishusho ya mpandeshatu mw'ibara ritukura , ubuso bwera n'ikirango cy'umukara
C. Ishusho ya mpandeshatu mw'ibara ritukura , ubuso bw'ubururu n'ikirango cy'umukara
D. Ishusho y'uruziga mw'ibara ritukura , ubuso bw'ubururu n'ikirango cy'umukara
2. Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwa z’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoresho ngarurarumuri. Ibyo bikoresho bigomba gushyirwaho ku buryo abagenzi babibona
A. Babona gusa ibumoso bwabo iby’ibara ritukura Babona gusa ibumoso bwabo iby’ibara ritukura
B. Iburyo babona iby’ibara risa n’icunga rihishije gusa
C. Babona iby’ibara ry’umuhondo ibumoso
D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
3. Birabujijwe guhagarara cyangwa gupakinga ikinyabiziga imberi cyangwa inyuma y’isoko, cyangwa amashuri, cyangwa ahatambuka abanyamaguru ku ntera iri munsi ya
A. Metero 2 (2m)
B. Metero 5 (5m)
C. Metero 10 (10m)
D. Metero 20 (20m)
4. Uretse igihe hari amategeko yihariye akurikizwa muri ako karere cyangwa imitunganyirize bwite y'aho , ikinyabiziga cyose cyangwa inyamaswa ihageze umwanya muto cyangwa munini igomba kuba iri aha hakurikira
A. Mu kaboko k'iburyo hakurikijwe aho yaganaga uretse igihe ari mu muhadna w'icyerekezo kimwe
B. Ahegereye bishobotse akayira k'abanyamaguru iyo umuhanda ugafite ariko umwanya w'ibiziga n'akayira ntube urenga cm 50
C. A na B ni ibisubizo by'ukuri
D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
5. Kumanywa, iyo ikinyabiziga gikuruwe n'ikindi gipfuye (Remorquage), icyo gikinabiziga gipfuye kigomba kugaragazwa n'iki inyuma?
A. Igitambaro cy'umutuku cyangwa icyapa cy'itatu kigaragaza itabaza (Triangle de présignalisation)
B. Igitambaro cy'icyatsi kibisi
C. Urumuri rw'ubururu buhindagurika
D. Icyapa cyanditseho 'PANNE'
6. Iyo romoruki iziritse ku kinyamitende, velomoteri n’amapikipiki bidafite akanyabiziga ko kuruhande uretse ikinyamitende na velomoteri bidafite umuyobozi, iyo uburumbarare bwayo cyangwa bw’ibyo yikoreye bituma itara ry’ikinyabiziga gikurura ritagaragara igihe bitagishoboka kubona neza muri m 200 bigomba kugaragazwa ku buryo bukurikira
A. itara ryera cyangwa ry’umuhondo cyangwa risa n’icunga rihishije riri kuri rumoruki inyuma
B. itara ry’icyatsi cyangwa ry’umuhondo cyangwa risa n’icunga rihishije riri kuri rumoruki inyuma
C. A na B ni ibisubizo by’ukuri
D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
7. Iyo mu masangano y'imihanda harimo icyapa gitegeka guhagarara (STOP) ariko icyarimwe umupolisi akaba ari kuyobora umuhanda n'amaboko, umuyobozi ugomba gukurikiza iki?
A. Guhagarara ukabanza ugategereza ko umupolisi ugenda
B. Amategeko asanzwe y'iburyo
C. Amabwiriza n'amategeko y'umupolisi
D. Icyapa cya STOP kuko ari cyo gihamye
8. Iyo uhageze mu masangano ugasanga itara ry'umuhondo riramyansa (Orange clignotant), iryo tara riba likubwira iki?
A. Ritwerekana ko ugomba guhagarara burundu ugategereza itara ry'icyatsi
B. Rikutuburira kwitonda cyane no kubahiriza amategeko asanzwe y'uburenganzira (Priorité) kuko amatara ashobora kuba adakora neza
C. Rikutwemeza ko ugomba guhita wihuta cyane ukambuka
D. Risobanura ko umuhanda ufunzwe n'abapolisi
9. Ku byerekeye kwerekana ibinyaiziga n'okumurika kwabyo ndetse no kwerekana ihindura ry'ibyerekezo byabyo. Birabujijwe gukora andi matara cyangwa utugarurarumuri uretse ibitegetswe ariko ntibireba amatara akurikira
A. Amatara ndanga
B. Amatara ari imbere mu modoka
C. Amatara ndangaburumbarare
D. Ibisubizo byose nibyo
10. Iki cyapa gisobanura iki ?
A. Ikoni rinini
B. Ikoni ry'ibumoso
C. Umuhanda munini
D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
11. Icyapa cy'uruziga rutuku rwagati handitsemo umubare "60" mu bw'umwirabirfe biba bishatse kuvuga iki?
A. Abashoferi bagomba kugenda neza kuri 60 km/h gusa
B. Birabujijwe kugenda mu muvuduko urenze kilometero 60 mu isaha (Interdiction de dépasser 60 km/h)
C. Iherezo ry'umuhanda ufite uburebure bwa metero 60
D. Parikingi y'ibinyabiziga bifite toni 60
12. Mu Gazeti, ni ubuhe buretse bwemewe nka ntarengwa bwo gusiga hagati y'ikinyabiziga gihagaze (kiri parikingi) n'umurongo w'umweru udacitse (Ligne continue) uba uri hagati mu muhanda?
A. Metero 1
B. . Metero 2
C. Metero 3 kugira ngo ibindi binyabiziga bishobore gutambuka bitinze cyane cyangwa ngo birenge uwo murongo
D. Metero 5
13. Iki cyapa gisobanura
A. utubuye dutaruka mu muhanda
B. umuhanda urimo amazi
C. umuhanda unyerera
D. a na b ni bisubizo by’ukuri
14. Iki cyapa gisobanura iki ?
A. Birabujijwe kugenda wihuta
B. Birabujijwe guhindukira
C. A na B ni ibisubizo by'ukuri
D. Nta gisubizo cy'ukuri kirimo
15. Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira icyerekana umuvuduko kiri aho umuyobozi areba neza kandi kigahora kitabwaho kugirango kigume gukora neza
A. ibinyabiziga bifite umuvuduko nibura wa km 60 mu isaha
B. ibinyabiziga bishobora kurenza km 40 mu isaha
C. ibinyabiziga bishobora kurenza km 30 mu isaha
D. ibinyabiziga bishobora kurenza km 25 mu isaha
16. Birabujijwe guhagarika cyangwa guparka ikinyabiziga intera ingana gite hafi y'aho abanyamaguru bambukira
A. Munsi ya metero 3
B. Munsi ya metero 5
C. Munsi ya metero 10
D. Munsi ya metero 15
17. Mu muhanda mugari usohoka mu mijyi (Route nationale), ni uwhe muvuduko ntarengwa wemewe ku binyabiziga bifite uburemere burenga toni 3.5 (Tps/Tonneau > 3.5t) nka kamyon nini?
A. 50 km/h
B. 60 km/h
C. 80 km/h
D. 100 km/h
18. Umwanya urimo ibyondo cyangwa ubutaka bworoshye buri ku ruhande rw'umuhanda witwa iki mu Gazeti?
A. nkingi y'umuhanda
B. Umuyoboro w'amazi
C. Amafata (Amanza) y'umuhanda (Accotement)
D. Agace k'amarebe
19. Icyapa kivuga ko hatanyurwa mu byerekezo byombi kirangwa n’ubuso bw’ibara rikurikira
A. umukara
B. umweru
C. ubururu
D. umutuku
20. Za otobisi zagenewe gutwara abanyeshuri zishobora gushyirwaho amatara abiri asa n'icunga rihishije amyasa kugirango yerekane ko bagomba kwitonda ayo matara ashyirwaho ku buryo bukurikira
A. Amatara abiri ashyirwa inyuma
B. Amatara abiri ashyirwa imbere
C. Rimwe rishyirwa imbere irindi inyuma
D. B na C ni ibisubizo by'ukuri
đź“‹ Gushakisha Ibibazo (Navigation)
⬅ Nyuma
Ibikurikira ➡
Kurangiza âś…