Kunyuranaho & Kubisikana
1. Bikorerwa ku ruhande rw'iburyo. Umuyobozi ugiye kubisikana nâundi asiga umwanya uhagije ibumoso bwe kugira ngo inyurana nâibisikana ryâundi ryorohe.
2. MU MISOZI MIREMIRE CYANGWA MU MIHANDA ICURAMYE: Aho ibisikana riruhije cyangwa ridashoboka kandi bihuye ari ibyo mu rwego rumwe, ibinyabiziga bizamuka bihigamirwa nâibimanuka bigatambuka, cyeretse iyo ibizamuka ari byo bifite ubwikingo cyangwa ubwigobeko.
3. GUSUBIRA INYUMA: Iyo byanze bikunze kimwe mu binyabiziga bigiye kubisikana hari ikigomba gusubira inyuma, hasubira inyuma: ⢠Ikinyabiziga gito gihuye nâikinyabiziga kinini. ⢠Ikinyabiziga gitwaye imizigo gihuye nâigitwarira abantu hamwe. ⢠Ikinyabiziga kidakomatanye gihuye nâigikomatanye.
4. IBINYABIZIGA NDAKUMIRWA: Bikubiyemo ibitwara abarwayi, ibinyabiziga bya Police, n'ibizimya inkongi.
5. IBURANGA RY'IBINYABIZIGA NDAKUMIRWA: Birangwa n'intabaza irabagirana mu ibara ry'ubururu (itara) ndetse n'intabaza ndangururamafoto cyangwa ncengeramatwi.
6. AMATEGEKO KU BINYABIZIGA NDAKUMIRWA: Intabaza ndangururamafoto ikoreshwa gusa iyo ikinyabiziga ndakumirwa kiri mu butumwa. Umugenzi wese uri mu nzira nyabagendwa yumva ikinyabiziga ndakumirwa kiranga intabaza agomba kugenda buhoro, kugihigamira cyangwa agahagarara.
7. ABAGENDA BABUJIJWE KWATA: Uruhererekane, imirongo yâabasirikari, n'imirongo yâabanyeshuri nâumwarimu ntibikurikizwa ku binyabiziga ndakumirwa.