Ibibazo ProvisoireAmategeko y'Umuhanda
← Subira ku rutonde rw'amasomo
Isomo 16 • Isuzuma

Isuzumamiterere (Control Technique)


1

1. IKINYABIZIGA GISHYA: Gikorerwa isuzumamiterere bwa mbere iyo kimaze imyaka ibiri (2) kigendeshwa mu muhanda.

2

2. IBINYABIZIGA BIKORERWA ISUZUMA BURI MEZI 6 (Inshuro 2 mu mwaka): • Ibinyabiziga bitwarira abantu hamwe. • Ibinyabiziga bitwara imizigo. • Ibinyabiziga bigishirizaho gutwara. • Ibinyabiziga bitwara toni zitarenze 3.5.

3

3. UBURENGANZIRA BW'IKIGO: Kitwa ikigo gishinzwe isuzumamiterere iyo cyabiherewe uburenganzira na Minisitiri ufite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano ze, abisabwe na Minisitiri w’Ubucuruzi.

4

4. AMAFARANGA Y'ISUZUMA: Amafaranga atangwa kugira ngo ikorerwe isuzumwa atangwa na nyir'ikinyabiziga, akaba agenwa na Minisitiri ufite gutwara abantu n’ibintu abisabwe na Minisitiri w’Ubucuruzi.